
icenova - uruziga كلمات أغنية
[chorus: icenova]
nzira ya muntu n’uruziga, urayiruka ubikunze, utabikunze
uca akenge wiruka bikarangira wisanze aho wavuye
wicika intege, niko bimeze, impamba utahanye urahirwe ikuramutse
[verse 1: icenova]
uzavuka, uzakura, uzareba, uzajyenda, uzigana, yewe uzakora
uzazamuka yewe uzakara, kure mu buzima uzifuza kugera
nta mupaka, nta mupaka niya nzira ya muntu y’uruziga
ziga, n’ukuvuka, n’ugupfa gusa ntuzagire ubwoba wowe uzamenye imana
ko inzira kandi idaharuye ko inzira kandi itabwira umugenzi
ko imbere kandi hapanuye ko imbere kandi hapakiye byinshi
byiza bibi, biza kwinshi gusa ukuri n’uko uri inkingi ya mwamba
izi uko ibigenza ikanga ikahivana
[pre-chorus: icenova]
turi abagenzi mw’ubu buzima, n’ibihe tukabicamo nk’inzira
binyuremo neza uharura inzira, uzasige inkuru nziza inyuma
[chorus: icenova]
nzira ya muntu n’uruziga, urayiruka ubikunze, utabikunze
uca akenge wiruka bikarangira wisanze aho wavuye
wicika intege, niko bimeze, impamba utahanye urahirwe ikuramutse
[verse 2: icenova]
nzira ya muntu, nzira ya muntu
ca inkoni izamba ugabanye amayobera uhmm
nzira ya muntu, nzira ya muntu
cira amarenga mwene adamu atayoba uhmm..
araramuka yiruka, ashaka icyamuramutsa
gusa icyibi cyo gapfa, cyamuhugije kunyurwa
irari ishyari, kwiyumva no kwikunda, kwifunga, uhm..
gusa n’ukuri niwowe w’ukuri urabe umunyakuri, nyabuna urahirwe yoo
[pre-chorus: icenova]
turi abagenzi mw’ubu buzima, n’ibihe tukabicamo nk’inzira
binyuremo neza uharura inzira, uzasige inkuru nziza inyuma
[chorus: icenova]
nzira ya muntu n’uruziga, urayiruka ubikunze, utabikunze
uca akenge wiruka bikarangira wisanze aho wavuye
wicika intege, niko bimeze, impamba utahanye urahirwe ikuramutse
كلمات أغنية عشوائية
- anastasia coope - woke up and no feet كلمات أغنية
- snizov - оппенгеймер (oppenheimer) كلمات أغنية
- metox - лишь бы вставило (if only it would stick) كلمات أغنية
- ternova - бумажные корабли (paper ships) كلمات أغنية
- bagardi, goro & asatro - поздним вечером (late in the evening) كلمات أغنية
- hammok - eat you alive كلمات أغنية
- rae charlea - portray innocence كلمات أغنية
- bloody crying twinks - runaway blues كلمات أغنية
- qwempty - bouns كلمات أغنية
- suziksss - другая ты (another you) كلمات أغنية