holy gate singers choir - itegeko rya gatanu كلمات الأغنية
itegeko rya gatanu by holy gate singers choir/ bukamba sda church
igice cya mbere:
yari umwana w’imfura mu muryango; nabwo kandi nawe yari ikinege ; mu muryango w’abakene udafite byinshi wamureresha; ise wari usig_ye ukora byose ngo arebe ko ahari umwana yakwiga; yumvaga amufiteho inzozi nziza zo kuzamumara ubukene. nyamuhungu nawe ashyiramo umwete imana iramufasha agira ubwenge yari agiye kubera igisubizo umuryango we w’abakene
igice cya kabiri:
nyamuhungu yaje kujya i mahanga aratsinda isi yose iramumenya; hehe no kwibuka ibikorwa bya se wari warakoze byose; iminsi ishira ubute bavandimwe; umusaza yagеze aho ararwara maze atekеreza umuhungu we wari umuvuzi ukomeye; (maze amwoherereza ubutumwa nyamuhungu nawe ntiyabwitaho; bidatinze umusaza arasinzira atavuwe n’umuhungu we x2)
gusubiramo:
(ni itegeko ry’imana yacu k_mvira ababyeyi ; wibuke ko uwishe rimwe aba ayatsembye yose; uwavutse wese ajye yumvira ababyeyi tuzaramire mu gihugu imana iduha) x2
igice cya gatatu:
maze wa musore aho ahinduriye; inkuru mbi niyo yamutanze imbere’ mbega agahinda yagize bavandimwe kubwo kutumvira umubyeyi we
gusubiramo
(ni itegeko ry’imana yacu k_mvira ababyeyi ; wibuke ko uwishe rimwe aba ayatsembye yose; uwavutse wese ajye yumvira ababyeyi tuzaramire mu gihugu imana iduha) x2
twese twese: tuzaramire mu gihugu imana iduha!
turi abana: tuzaramire mu gihugu imana iduha!
twaravutse: tuzaramire mu gihugu imana iduha!
nitwubahe: tuzaramire mu gihugu imana iduha!
nananana: tuzaramire mu gihugu imana iduha!
كلمات أغنية عشوائية
- rebzyyx - ur ghost is so pretty x_x كلمات الأغنية
- brookline - breakdown feat. stephen paige كلمات الأغنية
- jonathan freeman - humiliate the boy (demo) كلمات الأغنية
- jay scøtt - cinq à sept (koriass) كلمات الأغنية
- lino7 - krisma berettes كلمات الأغنية
- slawek361 - broken reality كلمات الأغنية
- kid mos - the ways كلمات الأغنية
- wynton marsalis - the ever fonky lowdown in 5 كلمات الأغنية
- the trophy fire - hey euphoria كلمات الأغنية
- ajé - bernie! (ft. shleem pink!) كلمات الأغنية