ben b the brave - kuva ku isi كلمات الأغنية
[intro]
nimvuga ko aribyo ntekereje
uvuge ko aribyo bikwiye
ben b
[chorus]
uravuka ukaba mubi ukiri muto
ntunarambe ugapfa ugikenewe
byabaye twiberagaho mumutuzo
amahoro adushoka ku birenge
tukarwanya ishavu maze tugatuza
guhera ubwo umunezero ukadusanga
kuva ku isi iyaba bitabagaho
iteka tukabana n’abaduturukaho
kuva ku isi iyaba bitabagaho
iteka tukabana n’abadukomokaho
[verse 1]
ninde washaje agapfa adasebeje izina rye
ninde wakuze adakoze ku biryo ngo abirye
ninde wageze iyo agana atarahura n’urupfu
ninde wavuze ukuri ntibizamutere isepfu
twe tuvuka turi beza tugahindurwa n’ubuzima
icyari amashereka kigasimburwamo umutsima
umusaruro w’umurima
abazi imana iteka duhora dushakisha ticket
ngo tugire equilible iteka nk’abaryi b’amateke
bamwe bakura babwira abamama babo gati
abandi bati mama ndashaka b-mbati
nyara, iherezo ni rimwe
icyanga ubuzima kiza inyuma nka nyiramwe
b – e – l – y – s – e senior one
ndakwibuka uburyo wahamagawemo
wari ukiri muto mugihe cyo gufata amasomo
kuri table one narakubonaga
hanze mukigare narakumvaga
hashize iminsi nyagasani araguhamagara
kubwibyo rugira aguhe iruhuko ridashira
[chorus]
uravuka ukaba mubi ukiri muto
ntunarambe ugapfa ugikenewe
byabaye twiberagaho mumutuzo
amahoro adushoka ku birenge
tukarwanya ishavu maze tugatuza
guhera ubwo umunezero ukadusanga
kuva ku isi iyaba bitabagaho
iteka tukabana n’abaduturukaho
kuva ku isi iyaba bitabagaho
iteka tukabana n’abadukomokaho
[verse 2]
ibinyejana birashira hakisukamo ibindi
ikindi n’ijwi riragara nk’uri mukibindi
abiyemezi babi bagaseka abo batindi
biyita abazungu bambaye amadarubindi
reka nkugire inama nkubwire icyo ugomba kumenya
tegura imbere heza batanga kukwereka inyinya
ukagira agahinda kavanze n’umujinya
unyite imbwa unyite icyo ushaka simpita mba cyo
gusa rugira amfashe gukorera mu mucyo
impamvu yabyo ni kamere ni uko iteye ni uko
iyo uri mubakire wikekaho uwo munuko
umuturanyi w’ibyaro; akumaraho urubyaro
abo ubitsa amabanga aribo duc-ma tw’amagambo
dukunda ibyaha kandi dutinya umuriro
twe twamaze kumenya ko ntakeza k’iyisi
uyu munsi urishima ejo ukajombwa n‘igikwasi
wowe korera imana uzib-n-re ubwo bugingo
aho kwihisha murubingo munsi y’umukingo
ntuzabe nk’agatebo bayoreramo ibishingwe
uzapfe nk’umugabo ntuzanicwe n’umurengwe
[chorus]
uravuka ukaba mubi ukiri muto
ntunarambe ugapfa ugikenewe
byabaye twiberagaho mumutuzo
amahoro adushoka ku birenge
tukarwanya ishavu maze tugatuza
guhera ubwo umunezero ukadusanga
kuva ku isi iyaba bitabagaho
iteka tukabana n’abaduturukaho
kuva ku isi iyaba bitabagaho
iteka tukabana n’abadukomokaho
kuva ku isi iyaba bitabagaho
iteka tukabana n’abaduturukaho
kuva ku isi iyaba bitabagaho
iteka tukabana n’abadukomokaho
كلمات أغنية عشوائية
- gw2113 - rate this verse (unfinished) كلمات الأغنية
- mr break - indecisão كلمات الأغنية
- twice - get loud كلمات الأغنية
- seppuku lyrical - mugen - aux anti-potes كلمات الأغنية
- neon casino - blackwater voodoo كلمات الأغنية
- salvatore ganacci - dive كلمات الأغنية
- legend_rsa ft annihilate - gang fam كلمات الأغنية
- riky - everest كلمات الأغنية
- gucci flipflops - i'm high rn (don't let granny know) كلمات الأغنية
- bloo - x junk كلمات الأغنية